Connect with us

NEWS

Rutsiro: Umuyobozi wa DASSO yitabye imana

Published

on

Mukerarugendo Jean Pierre, wari Umuyobozi w’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Rutsiro, yitabye Imana azize impanuka ya moto yabaye ku wa 29 Nyakanga 2024 ahagana saa 14:20.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Congo-Nil, Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro. Mukerarugendo Jean Pierre wari ufite imyaka 51 y’amavuko, yavuye ku biro by’akarere agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy’inzererezi cya Murunda. Moto ye yaje kubura feri agwa mu muferege ubwo yari ageze mu ikorosi riri munsi y’ibiro by’akarere hagati y’isantere ya Congo-Nil n’ahitwa ku Kivumu.

Abari hafi y’aho impanuka yabereye bavuze ko nta bikomere bikanganye yari afite ariko bakeka ko ashobora kuba yaviriye imbere. Yajyanwe ku Bitaro bya Murunda aho yahabwaga ubutabazi bw’ibanze mbere yo koherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye. Nubwo yagejejwe ku bitaro bya Kibuye, yapfuye ataragera yo.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abakozi b’akarere, by’umwihariko abakozi ba DASSO. Yavuze ko akarere kabuze umukozi w’intangarugero warangwaga n’umurava mu kazi ke.

Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre yasize umugore n’abana bane.