Connect with us

NEWS

Nyagatare: Umusore wishwe aciwe umutwe

Published

on

Umusore w’imyaka 19 wakoreraga ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, yishwe aciwe umutwe n’abagizi ba nabi. Nyuma y’uru rupfu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rufata abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

Uyu musore wacururizaga mu gasantere kazwi nka Gatandatu, yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024.

Abaturage bamenye amakuru y’urupfu rwe ahagana saa yine za mu gitondo kuri uwo munsi. Ibi byatumye abaturage basaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke, kuko bavuga ko hari abandi bantu bane bamaze kwicwa muri ako gace.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu wishwe ni nk’uwa kane. Ibi byose bigaragara ko ari umutekano muke.”

Undi muturage yagize ati: “Muri aka gace ntabwo ari ubwa mbere hagaragaye ubwicanyi. Hari undi bigeze kwicira muri Gatandatu, undi bamwicira ku bapoloso arimo gutaha ava ku kazi kuko yakoraga ku cyuma gisya. Ubuyobozi bwakabigizemo uruhare, abantu bakora ibyo bagafatirwa imyanzuro.”

Abaturage bemeza ko uretse abantu bamaze gupfa bazira abagizi ba nabi, mu Murenge wa Musheri hari ikibazo cy’ubujura buciye icyuho bukomeje gufata intera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Ndamage Andrew, aganira na BTN TV, yavuze ko abantu bane bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba bagize uruhare mu rupfu rw’uwo musore wari umucuruzi.

Abatuye Umurenge wa Musheri bavuga ko ugaragaramo insoresore zihembuka zikora ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi, zikanatobora amazu y’abaturage.