Connect with us

NEWS

Nyamasheke: RIB yataye muri yombi abantu 11

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo 11 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi bikorwa byabereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvungira, mu Mudugudu wa Winkamba. Abakekwa bafatiwe mu birombe biri mu ishyamba ry’umuturage tariki 23 Nyakanga 2024, nyuma y’aho umuturage witwa Hakizimana Antoine atabaje RIB avuga ko ishyamba rye ryigabijwe n’abantu barishakamo zahabu. Abakekwa bavugaga ko basanzwe bakorera uyu muturage ariko akaba yarabagurishije amafaranga make, bityo bakaba bari baje kwishakiramo ayabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko abatawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aho babikoze mu bihe bitandukanye.

Ati “Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Ruharambuga mu gihe dosiye zabo zigiye gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya giteganwa n’ingingo ya 54 y’itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. RIB irashishikariza abantu kujya babanza gushaka ibyangombwa bibemerera gukora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro.