Entertainment
Imvamutima za Musengimana wahimbye ‘Azabatsinda’ nyuma yo gusuhuza Perezida Kagame
Musengimana Beatha, wakoze indirimbo ‘Azabatsinda’, akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gukabya inzozi ze zo kuririmbira imbere ya Perezida Kagame, ndetse akabasha kumuramutsa.
Musengimana yavuze ko guhura na Perezida Kagame bwa mbere no kumukora mu biganza ari ibintu byamuhesheje ibyishimo atigeze agira mu buzima bwe bwose. Ati: “Nyuma yo gukora indirimbo ‘Azabatsinda’, inzozi zanjye zari ukuzaririmbira imbere ya Perezida Kagame, none byarazirenze nanamukoze mu biganza. Narishimye mu magambo make, nakubwira ko ari umunsi wanjye wageze.”
Musengimana yagaragaje ko ibiri kumubaho ari ibitangaza atigeze arota, cyane ko atari we wari umuhanzi ukomeye wo gukora indirimbo iri mu zakunzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Musengimana n’Itorero ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ ryo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, yahamije ko kimwe mu byo bifuza ari uko bazabyinana na Perezida Kagame intsinzi. Ati: “Icyifuzo cyacu ni uko twazabyinana intsinzi na Perezida Kagame, n’ubwo n’iyi ndirimbo ari iy’intsinzi ariko tuzaba dufite indi noneho tubyinane nawe twishimira intsinzi.”