NEWS
FARDC yasabye abaturage kuyihanganira Nyuma yo gukurwa amata ku munwa na M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abaturage kucyihanganira nyuma yo kwamburwa ibice byinshi n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu ruzinduko yagiriye muri teritwari ya Beni kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, Gen Maj Jacques Ychaligonza Nduru, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, yasobanuye ko bafite umugambi wo kwisubiza ibi bice.
Gen Maj Jacques Ychaligonza yagize ati, “Twizeye ko ibice byafashwe na M23 bizisubizwa n’ingabo zacu, zifatanyije n’abaturage.” Iri ni igisubizo cyatanzwe nyuma y’uko Perezida wa sosiyete sivili muri Beni yagaragaje icyifuzo cy’uko abaturage bategereje ko ingabo zibasubiza ibice byabo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquelain Shabani, wari mu Mujyi wa Butembo, yasabye abaturage kwizera ingabo z’igihugu. Yagize ati, “Murabizi ko hashize icyumweru kirenga Perezida akoranyije inama nkuru y’ingabo. Abofisiye batandukanye bari mu bikorwa hano bagiye i Kinshasa. Iyi nama irakomeje kandi mu gihe gito, imyanzuro izabagarurira icyizere.”
Gen. Maj Ychaligonza na Minisitiri Shabani bagiriye uruzinduko mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’aho muri Kamena 2024 M23 ifashe ibice byo muri teritwari ya Lubero birimo Kanyabayonga. Uru ruzinduko rugamije kugenzura no gushyigikira ingabo z’igihugu mu bikorwa byo kwisubiza ibice byafashwe na M23.