Connect with us

NEWS

Nyuma yo gufatirwa n’ibise mu cyumba cy’itora yise umwana we Kagame Ian

Published

on

Musabyinema Justine, umubyeyi utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, yafashwe n’ibise ubwo yajyaga gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, maze ajyanwa ku kigo nderabuzima aho yahise abyara umwana w’umuhungu yise Kagame Ishimwe Ian.

Uyu mubyeyi yari yiteguye amatora kandi n’ubwo yari akuriwe, yafashe umwanzuro wo kujya gutora hakiri mu gitondo. Yavuze ko yiyumvaga ameze neza ari nayo mpamvu yahisemo kujya gutora mbere yo gukomeza indi mirimo mu rugo. Akigera kuri site y’itora, yatangiye kumva ashaka kuruka no kuribwa mu nda, ari bwo yahise afatwa n’ibise.

“Bahise banjyana mu cyumba cy’umugore haza imodoka ihita injyana kwa muganga gusa natoye. Umwana wanjye namwise Kagame Ishimwe Ian. Rero nabyakiriye neza kuba nabyaye ku munsi w’amatora,” yavuze Musabyinema.

Musabyinema yavuze ko yishimiye serivisi nziza yaherewe ku kigo nderabuzima cya Bugarura, aho bamwakiriye neza cyane. Yashimye kandi uburyo abayobozi bo mu Karere ka Gatsibo bahise baza kumwakira, bakamuhemba kandi bakamuba hafi mu bihe byari byamugoye.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bigaragaza ko Paul Kagame yatsinze n’amajwi 99.15%. Abandi bari bahanganye barimo Dr. Frank Habineza wagize 0.53% na Mpayimana Philippe wagize 0.32%.