Connect with us

NEWS

Burera: Yahitanwe n’impanuka yitegura kumurika igitabo yanditse muri Kaminuza

Published

on

Ndihokubwimana Jean Paul wapfuye azize impanuka mu mpera z’icyumweru gishize yababaje abantu benshi basigaye bumijwe n’uburyo abuze ubuzima akiri muto mu gihe yarimo gusoza amasomo ye ya kaminuza.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, ni bwo hacicikanye amakuru avuga ko Ndihokubwimana Jean Paul wigaga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB) yapfuye azize impanuka yakoze ku wa 19 Kamena 2024 agiye mu myiteguro yo kumurika igitabo (Defence).

Ndihokubwina Jean  Paul yari uwo mu Karere ka Burera, akaba yaraguye mu mpanuka yakoze ajya kuri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi agiye kwerekana ko ibyo yasabwaga na Kaminuza yabirangije kugira ngo amurike igitabo.

Bivugwa ko imodoka itwara abagenzi yari imutwaye yagonganye n’ikamyo ku wa 19 Kamena 2024, abantu 7 bari bayirimo bagakomereka bagahita bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare.

Uyu musore yari yakomeretse igice cy’umutwe ari byo byamuviriyemo gupfa, abanyeshuri biga ku ishuri rimwe bakaba barashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo.

Umwe muri bagenzi be bigaga ku kigo kimwe yagize ati: “Uyu munyeshuri yigaga muri Kaminuza ya UTAB, gusa yapfuye ubwo yari aje gutanga ibisabwa (clearance) kugira ngo bamwemerere kumurika igitabo. Gusa natwe twamenye aya makuru bari ku murangisha mu ihuriro ry’ishuri (group) ubwo yari amaze gukora impanuka kuko yigaga mu ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda”.

Dr. Niyonzima Eliezel, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya UTAB, yemereye Imvaho Nshya ko amakuru y’uyu munyeshuri waguye mu mpanuka ari ukuri ndetse ko yashyinguwe tariki ya 30 Kamena 2024.

Ati: “Yego ni byo, yari umunyeshuri wacu ndetse ubu bamwe mu banyeshuri bacu bagiye kumuherekeza yigaga mu Ishami ry’Uburezi”.

Yakomeje na we ashimangira ko uyu munyeshuri yakoze impanuka yerekeje ku ishuri ari mu myiteguro y’ibikorwa bibanziriza gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Bivugwa ko uwo musore yari umuyoboke w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi aho yabarizwaga mu Rugaga rw’Urubyiruko b’iryo Torero aho yari ku rwego rw’Umuyobozi Mukuru (Master Guide).

Avuka mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, akaba yari n’umuririmbyi muri Korali yitwa Amis des Anges.

Photo