Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yavuze kubakoze impanuka bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza

Published

on

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza i Huye asaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo hirindwe impanuka muri ibi bihe byo kwiyamamaza.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.

Hari abahasize ubuzima mu gihe abandi bakomeretse, bajyanwa ku bitaro.

Ubwo yasozaga ijambo, Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.

Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.

Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”

Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI yageze i Huye aho yakiriwe n’ibihumbi bisaga 300 by’abatuye ako karere n’utundi turere bahana imbibi.

Uyu ni umunsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanye mu matora ya Perezida n’ay’abadepite.