Connect with us

NEWS

Rubavu: RIB yataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu [UTB] ishami rya Rubavu

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB) bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Aba bantu batawe muri yombi tariki ya 19 Kanama 2024, barimo Mushobora Nizeyimana Sylvain na Munderere Theoneste, bombi bafite imyaka 50 y’amavuko, n’umunyeshuri witwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko aba barimu bakurikiranyweho ibi byaha bakoze mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho basabye bakanakira indonke y’agera kuri 3,033,700 Frw nk’ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mw’ishuri batakoreye. Umunyeshuri Ishimwe Dieudonne akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ari we yanyuzwagaho akayaha abarimu.

Bivugwa ko ibi byaha byabereye muri Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso riteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Dr. Murangira yavuze ati: “Ruswa ni mbi mu ngeri zose. Ntabwo bikwiye ko umuntu ufite inshingano z’uburezi gusaba no kwakira indonke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye. RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk’iyo kujya batanga amakuru kuri info@rib.gov.rw. RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri avugwamo imyitwarire nk’iyi guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ireme ry’uburezi.”

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

University of Tourism Technology and Business Studies

UTB Campus ishami rya Rubavu