NEWS
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yihanganishije umuryango wabuze uwabo hasozwa ibirori byo kwiyamamaza
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yashyize hanze itangazo rihanganisha umuryango wabuze uwabo mu gihe habaye umuvundo ku muryango abantu basohokeragamo hasojwe ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Gisa mu Karere ka Rubavu.
Ubwo butumwa bwashyizwe kuri X ya MINALOC kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana abandi bagera kuri 37 bagakomereka mu bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.
MINALOC yagize iti: “Turihanganisha umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu”.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuri site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.
MINALOC ikomeza ivuga ko ikipe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko, ku bw’ibyago, umuntu umwe yahasize ubuzima, abandi 37 bakomeretse. Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.
MINALOC yaboneyeho gusaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora