NEWS
Mpayimana yagaragaje ibintu bitatu azibandaho naba Perezida
Umukandida wigenga uhatanira kuyobora Igihugu, Mpayimana Philippe, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma, ahateraniye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye ikubiye mu ngingo 50. Yibanze ku ngingo 3 zirimo uburezi, ibidukikije, n’inganda.
1. Uburezi
Mpayimana yabwiye abaturage b’i Ngoma ko nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika, abanyeshuri bifuza inguzanyo zibafasha kwiga Kaminuza bazajya bazihabwa nta kindi kigendeweho, kuko n’ubundi ngo baba bazishyura izo nguzanyo.
2. Ibidukikije
Mpayimana yagaragaje ko azita ku kurengera ibidukikije, avuga ko hari ingamba nshya azashyiraho kugira ngo habeho umutekano w’ibidukikije ndetse n’imyitwarire irinda iby’ingenzi bikoreshwa n’abaturage mu kubaho kwabo.
3. Inganda
Mpayimana yavuze ko azongera inganda, akazamura umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu ndetse no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.
Indi migambi ya Mpayimana
Mpayimana Philippe agifata ijambo yasabye abaturage gufata umunota umwe bakunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munota ukirangira yakomeje ashimira Inkotanyi zayihagaritse zikabohora Abanyarwanda ubu hakaba hari umutekano.
Yakomeje abwira abaturage ingamba 50 zizamufasha guteza imbere igihugu naramuka atowe, harimo:
- Gusesengura neza inzego z’umurengera zikora ibintu bimwe zashyizweho, akazigabanya mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ihagendera.
- Mu buhinzi, yavuze ko azagabanya uburyo hubakwa inzu ku bwinshi abaturage bakabanza gushyira imbere ubuhinzi aho gushyira imbere kubaka.
- Azongera ibiribwa ku isahane ya buri Munyarwanda, ateze imbere umusaruro w’ubworozi kurushaho.
- Yifuza ko Ambasade zaba urwego rw’ubuyobozi rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga rukajya ruba ihuriro bunguraniramo ibitekerezo ku buryo bifasha n’abiyita ibigarasha gutanga umusanzu ku gihugu cyabo aho kukirwanya.
- Azongera umubare w’imirimo ahereye ku bukomisiyoneri bukozwe kinyamwuga.
- Yavuze kongera ubukerarugendo akagabanya inyungu z’amabanki.
- Azahindura ubutaka bw’umuturage bukareka kuba ubukode bukaba umutungo w’umuturage, bizatuma awusorera yishimye aho kubusorera kandi abukodesha.
- Azashyiraho uburyo bwo gutoza abarangiza amashuri yisumbuye igisirikare nibura amezi atandatu, ababishaka bakomeze muri uwo mwuga abatabishaka babivemo.
Mpayimana yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwabashije kwishakamo ibisubizo ubwo buryo nabwo Afurika yose yabukoresha yishakamo ibisubizo. Yavuze ko ikimugenza muri aya matora atari uguhangana na Kagame ahubwo yifuza gutsinda amatora.
Ati “Ntabwo ngamije gutsinda Kagame, oya, ndashaka gutsinda amatora. Burya iyo turi mu kibuga burya tuba tuzi buri wese ubuhanga bwe.”