NEWS
Biravugwa ko Igisirikare cya RDC cyaguze intwaro ihambaye yo guhangana n’ibitero byo mu kirere
Nyuma y’uko igisirikare cya Leta ya Congo FARDC gikomeje gukubitwa incuro n’umutwe w’abarwanyi ba M23 hamwe n’abo bafatanyije mu ntambara ibahuje ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo biravugwako leta ya Kinshasa yazanye imbunda karundura muguhangana n’ibitero byo mu kirere.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru nayo ivuga ko ikesha amasoko yayo ari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yemeza ko igisirikare cy’iki gihugu cyaba cyamaze kuzana uburyo karundura bwo kurinda ikirere cyo mu bice by’Uburasirazuba bw’igihugu harimo Nyiragongo Rutshuru na Masisi.
Bivugwa ko izi ngabo za FARDC zigamba ko noneho babonye igihangamura indege zitagira abapolote z’ingabo za RDF na UPDF zikunze gushyirwa mu majwi n’ubutegetsi bw’iki gihugu nka bimwe mu bisirikare biri inyuma y’inyeshyamba z’umutwe wa M23
Si ubwambere leta ya Congo igura intwaro zirimo n’indege zikomeye ndetse n’ibifaru bigezweho mu rwego rwo kurandura nogutsinsura uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi by’ Uburasirazuba bwa Congo bikarangira ntacyobigezeho.
Hagati aho,amakuru aturuka muri RDC aravuga ko imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura,kuri uyu wa 19 Kamena hafi ya Kanyabayonga, nyuma y’iminsi hari agahenge.