Connect with us

NEWS

Polisi yafatanye umugabo amacupa y’amavuta yangiza uruhu arenga 4700

Published

on

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, yafatiye mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, amavuta yo kwisiga 4792 yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukologo.

Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, Epiderme Crème, Totem, Infini Clear na Diproson, ahwanye na miliyoni 14Frw, yasanzwe mu mangazini yacururizagamo mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ubufatanye bwa Polisi, izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze n’abaturage ari bwo butuma abacuruza magendu n’ibitemewe mu gihugu bamenyekana bagafatwa.

Yagize ati: “Byagiye bisobanurwa inshuro nyinshi ko hari amavuta yo kwisiga yakuwe ku rutonde na Minisiteri y’Ubuzima rw’ayemewe mu Rwanda bitewe n’uko akoranywe ibinyabutabire byangiza uruhu rw’abayisiga. Hari abaturage benshi mu bice bitandukanye by’igihugu dushimira babyumva kandi batabishyigikiye ari nabo baduha amakuru atuma abanze kuva ku izima bafatwa ku bufatanye n’izindi nzego.”

ACP Rutikanga yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bagakora ubucuruzi bwemewe, asaba by’umwihariko abakerensa ingaruka z’amavuta ya mukologo ku buzima bagakomeza kuyisiga batiza umurindi abayacuruza, kuyacikaho kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

Uwafashwe mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho, yiyemereye ko yari amaze igihe akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe yatumizaga hanze y’u Rwanda, akayavanga n’andi yemewe abizi neza ko yangiza uruhu, akaba abisabira imbabazi.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bigira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Abaganga bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk’umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.