NEWS
Wa mukobwa wagonzwe na Ritco I Rubavu yashyinguwe mu cyubahiro
Mutoni Furaha wakundaga kwitwa Tonny, umukobwa wagozwe n’imodoka ya Ritco y’ikigo gitwara abagenzi yakoreraga, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Gicurasi 2024.
Furaha yakoreraga Ritco nk’umukozi ukata amatike muri gare ya Rubavu mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, gusa yari yaragiyeyo mu rwego rwo gushakisha amaramuko kuko akomoka mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba.
Ni umukobwa kandi wari ukiri muto kuko yapfuye afite imyaka 27 y’amavuko.
Iyi mpanuka yamuhitanye yabaye ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, kandi ni impanuka yaturutse ku kuba uyu mukobwa yari avuye mu modoka ya Ritco asohokamo ku ruhande hari indi modoka y’iki kigo nayo iri gusubira inyuma ngo iparike iramuhutaza agwa hasi kuko yasubiraga inyuma agwa mu gice ipine yari kunyuramo ihita imugonga akomereka cyane bamugeza kwa muganga yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru y’iyi mpanuka, avuga ko byaturutse ku bumenyi buke bw’uwari uri guparika iyi modoka kuko nta burenganzira yari afite bwo gutwara ibinyabiziga.
Yagize ati “Mu gihe cya Saa Moya n’iminota 20 mu Kagari ka Bugoyi Umurenge wa Gisenyi muri Gare ya Gisenyi habaye impanuka y’imodoka ya Ritco yakozwe na Gakire Regis, ubwo yaparikaga neza yasubiye inyuma agonga umukozi wabo ukata amatike arakomereka cyane, ageze kwa muganga yitaba Imana.”
“Impanuka yatewe n’ubumenyi buke kuko atariwe usanzwe uyitwara. Inama ni uko ntawe ukwiye gukina n’imodoka kuko iba yatwara ubuzima bw’abantu cyangwa igakomeretsa. Ibi bireba n’abashoferi basiga kontaki mu modoka ba kigingi bagasigara baparika.”
Polisi y’Igihugu ishishikariza abantu kumva neza gahunda ya Gerayo Amahoro ikubiyemo ingamba zitandukanye zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kwigisha no gukorana n’abafatanyabikorwa mu kunoza imikoreshereze y’imihanda mu gihugu.
Mutoni Furaha wagonzwe na Ritco agahita apfa