Ashton Hall yiyemeje gufasha Kagarara gukurikirwa n’abarenga miliyoni.

Entertainment NEWS

Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka yiyemeje gufasha Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ kugira abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Instagram.

Ibi yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026 abinyujije ku mbuga ze aho yavuze ko yagize ibihumbi 200 by’abamukurikira mu cyumweru ndetse intego ari kugira miliyoni.

Ati “Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora ni byo ashyize imbere. Yagize abantu ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe urugendo rwo kugera kuri miliyoni rurakomeje. Inkuru ye irakomeye cyane ndetse ikwiye kubwirwa Isi yose.”

Ashton Hall wise Kagarara ‘Ashton Small’ yanashyize account ya Kagarara muri ‘bio’ ye asaba abantu kumukurikira akava ku bantu ibihumbi 200 bakagera kuri miliyoni.

Si ibyo gusa kuko Ashton Hall ubusanzwe yari afite gahunda yo kuzenguraka ibihugu byo muri Afurika wenyine ariko aho ahuriye na Kagarara bemeje ko ibyo bihugu bazabisurana aho bazasoreza mu Rwanda.

Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo bwa mbere Kagarara yashyize hanze amashusho asaba Ashton Hall kuzaza mu Rwanda ndetse bakaba bahangana agamije kwerekana ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

Nyuma y’aho yagiye akora andi amashusho atandukanye yigana ibikorwa bya Ashton Hall, birimo ubuzima bwe guhera mu gitondo abyutse ibyo akora byose, imyitozo ngorora mubiri akora n’ibindi.

Kagarara ariko abikora mu buryo bugamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda kuko nk’amashusho yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2026, yayakoreye mu Bigogwe ahazwi nko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ hateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka, abwira Ashton Hall ko u Rwanda rwiteguye kumwakira.

Ntibyatinze Ashton Hall yaje gusubiza Kagarara ndetse nk’uko Kagarara yabisobanuriye IGIHE yaje kumwandikira amusaba ko bahurira mu Ghana, aho yagiyeyo ku wa 28 Kamena 2026.

Yagize ati “Nakoze video ndi kumutumira, nongera nkora iya kabiri aza muri comment yandikamo ngo Ashton Small, narakomeje nkora indi video ya gatatu ari bwo banyandikiraga turaganira.”

Amaze kugerayo bakoranye ibikorwa bitandukanye birimo kurushwanwa gukora ibikorwa bitandukanye birimo gukora push ups, basura ibikorwa bitandukanye nko kujyana muri gym, kujyana uko kureba uko ubuzima bwabo buhagaze kwa muganga, gukinana umukino wo gutera amakofi (boxing) n’ibindi.

Aha ni ho bemereje ko ingendo zisigaye bazazikorana nk’uko Kagarara yabitangaje.

Ati “Mwambonye muri Ghana ariko ntabwo ariho urugendo ruhagarariye, hari ibihugu tuzajya tuzenguruka muzagenda mubona, nitumara kuzenguruka bimwe gahunda ni ukuza mu Rwanda. Ntabwo igihe cyo kuza mu Rwanda cyari cyemezwa ariko turi guteganya kuza tariki 9 Nyakanga 2026.”

Intego nyamukuru ya Kagarara yagaragaje ko ari kwereka Isi ko kuba umuntu afite ubumuga bidasobanuye ko adashoboye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *