Trump yatangaje umuhuro na Iran muri Qatar, Iran ibyamaganira kure

NEWS Politics

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intumwa z’igihugu cye zigomba guhurira mu biganiro n’iza Iran muri Qatar mu biganiro bigamije kugera ku masezerano ya nyuma, ariko Iran ibyamaganira kure.

Nyuma y’uko impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’ibanze ku wa 17 Kamena biteganijwe ko hazakomeza kubaho ibiganiro bigamije kugera ku mazerano ya nyuma mu gihe cy’agahenge k’iminsi 60 kafashwe.

Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko hari ibiganiro bya tekiniki na Iran bigomba kubera muri Qatar, ariko abayobozi ba Iran babyamaganira kure.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Kazem Gharibabadi, yavuze nta biganiro bya tekiniki hagati ya Iran na Amerika biteganyijwe muri iki cyumweru, anyomoza ibyatangajwe na Trump.

Icyakora yemeje ko hari ibiganiro Iran ikomeje kugirana na Qatar kandi bigikomeje bigamije kwibanda kuri gahunda ya Iran y’ingufu za Nucléaire, ariko kubera umwuka mubi ukomeje kwiyongera by’umwihariko muhora mu Hormuz, icyo kibazo ni cyo cyashyizwe imbere kugira ngo hagabanywe umwuka w’intambara muri aka gace.

Impande zombi zikomeje kutumvikana ku mikorere y’ingendo mu muhora Hormuz, Iran ivuga ko uko byagenda kose izakomeza kugenzura inzira ya Hormuz, aho ivuga ko uburenganzira bwo kuwugenzura ibuhabwa n’amasezerano y’ubwumvikane impande zombi ziherutse gusinyana.

Ku ruhande rwa Amerika, yo ivuga ko Iran idakwiye kugenzura umuhora wa Hormuz, kandi ko amato yose akwiriye gukomeza kuwunyuramo mu bwisanzure, nta gihugu na kimwe kihangenzura.

Ku Cyumweru tariki 28 Kamena 2026, impande zombi zigabanyeho ibitero bya gisirikare, buri ruhande rushinja urundi kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Amerika gishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabye ibitero bishya ku butaka bwa Iran, mu rwego rwo kwihorera ku gitero cya drone cyari cyagabwe ku bwato butwara ibicuruzwa bwanditse ku gihugu cya Panama, bwibasiwe mu muhora wa Hormuz.

Umwe mu bayobozi bo muri Amerika utifije ko amazina ye atangazwa, mu masaha yatambutse yatangaje ko Amerika na Iran byemeranyije guhagarika imirwano yari imaze iminsi ibera mu kigobe cy’Abarabu no mu Burasirazuba bwo Hagati muri rusange, binemeranya gusubira mu biganiro bigamije gukemura ihangana rimaze iminsi ribera mu muhora wa Hormuz, ariko Iran ihakana aya makuru.

What do you feel about this post?

100%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *