Connect with us

NEWS

Icyo Polisi ivuga ku mwana wagaragaye yambaye umwenda wayo ku ishuri

Published

on

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ifoto y’umwana wo mu Karere ka Muhanga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ari ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi y’u Rwanda, itangaza ko iyo uwo mwana yari yambaye ari iyambarwaga mu myaka yatambutse.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024,ku rubuga rwa X hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y’umwana wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza kuri EP Gatenzi, waje ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi.

Abakwirakwizaga ifoto y’uwo mwana bo bavugaga ko uwo mwenda ari uw’ukuri ndetse ko n’uriya mwana yavuze ko umubyeyi we ngo yajyaga awifashisha nijoro akagenda batazi aho agiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umwenda wa Polisi uriya mwana yagaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa, ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza, kugira ngo hamenyekane uko wamugeze mu maboko.

Yagize ati’’ Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuli yambaye impuzankano y’ ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw’ishuli bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.’’

Ifoto y’uwo mwana yifubitse impuzankano ya polisi benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuyivugaho mu buryo butandukanye, harimo n’abasabye ko n’ababyeyi be bakorwaho iperereza ngo bimenyekane aho uwo mwambaro wavuye koko.