Leta y’u Buhinde yatangaje ko yababajwe n’ipfu z’abasare batatu baguye mu gitero cy’indege Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati zagabye ku bwato barimo ubwo bwageragezaga gutambuka, aho Ingabo za Amerika zafungiye umuhoro wa Hormuz.
Iri sanganya ryabaye mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 11 Kemena 2026, ubwo ubu bwato bwari butwaye ibikomoka kuri peteroli bubikuye ku byambu bya Iran bwageragezaga gutambuka ku ngabo za Amerika.
Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi mu Buhinde mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko bababajwe no kumenya iyi nkuru mbi.
Yagize ati “Tubabajwe no kumva iyi nkuru y’incamugongo”.
Ingabo za Amerika zavuze ko zabanje guhagarika ubu bwato, ariko uwari ubutwaye abima amaso barasaba moteri yabwo, birangira batatu bahaburiye ubuzima.
Manoj Yadav, Umunyabanga w’Ishyirahamwe ry’Ubwikorezi bwo mu Mazi mu Buhinde, yabwiye ikinyamakuru, The Economic Times, ko atumva uburyo Ingabo za Amerika zarashe ubu bwato kandi bwari bufite ibirango, ashimangira ko hari ubundi buryo byari gukorwamo ariko bataburashe.
Si ubwa mbere Amerika irashe ubwato bugerageza kurenga aho yafungiye umuhora wa Hoemuz, ubuherutse kuraswa ni ubwa Marivex, bwari bufite ibirangobya Palau bwari butwawe n’umuhinde, ubwo bwari buri mu mazi y’ikigobe cya Oman.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko icyo gitero cyagabwe nyuma y’uko ubu bwato
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

