Leta Zuzunze Ubumwe za Amerika zasabye u Bubiligi kubuza abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubwinjiramo, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Iby’iki cyemezo cya Amerika byatangajwe n’ikinyamakuru De Morgen ku wa 9 Kamena 2026. Cyavuze ko Amerika ibinyujije muri Ambasaderi wayo mu Bubiligi, Bill White yasabye iki gihugu cy’i Burayi gukumira Abanye-Congo bashaka kuhinjira, mu kwirinda Ebola.
Abanyamerika bavuga ko mu gihe abaturage ba RDC bakomeza kwinjira mu Bubiligi byakongera ibyago by’uko Ababiligi na bo bandura, bakaba bageze iki cyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko bo badakumiriwe.
Uretse Abanye-Congo, u Bubiligi kandi bwasabwe gushyira mu kato abaturage babwo bataha bavuye muri RDC.
Impungenge za Amerika kuri Ebola zishingiye ku mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi iki gihugu kigiye kwakira. Kivuga ko hatabayeho gushishoza gishobora kwakira bamwe mu bantu banduye iki cyorezo.
Uretse u Bubiligi, bivugwa ko aya mabwiriza yahawe n’ibindi bihugu by’i Burayi bizwiho kwakira umubare munini w’Abanye-Congo.
Amerika yo hashize igihe yarafashe icyemezo cyo gukumira abaturage bose baturuka mu bihugu byagaragayemo Ebola.
Abamaze kwandura Ebola muri RDC barenga 600. Abo yishe ni 115, mu gihe abayikize ari 22.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

