Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero muri Iran mu rwego rwo guhorera indege yabo yo mu bwoko bwa kajugujugu zizwi nka ‘Apache Helicopter’ ivuga ko yahanuwe na Iran.
Mu butumwa bwo kuri X, Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) zanditse ko kuva saa yine z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT zagabye ibitero kuri Iran byo kwirwanaho no gusubiza kucyahanuye indege yabo.
Ubutumwa bwagiraga buti ” Ingabo zo mu birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati kuva saa kumi [yine z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT] zatangiye kugaba ibitero byo kwirwanaho imbere ya Iran nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ikirenga, mu rwego rwo gusubiza ku gitero cy’ejo cyahanuye indege ya Amerika. Iki gitero gisubije ubushotoranyi bwa Iran budafite ishingiro. “
Ibitangazamakuru byo muri Irana byanditse ko urusaku rwa za misile rwumvikanye mu Kigobe cya Perisi mu bice bya Bandar Abbas, Qeshm na Sirik.
Perezida Donald Trump yabwiye ABC News ko Iran iri guhura n’ingaruka z’ibyo bakoze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi, we yabwiye Aljazeera ko nta gitero cyateguwe na Iran ku ndege ya Amerika mu kirere cya Hormuz.
Ingabo zishinzwe kurinda impinduramatwara za Kisilamu muri Iran (IRGC) zavuze ko nazo mu gusubiza zagabye ibitero ku birindiro bya Amerika muri Jordanie na Bahrain, ko kandi zangije byinshi
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

