Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izajya gukina imikino yo mu itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nta wundi mukino wa gicuti yakinnye nyuma y’uko iyo yateganyaga gukinira mu Misiri yose itakunze
Amavubi ari kubarizwa i Cairo kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko bidakunze ko akorera umwiherero i Marrakech muri Maroc “kubera impamvu z’umutekano”.
Nyuma yo kuva muri Maroc aho yari gukinira n’Ibirwa bya Comores na Tanzania mu mikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti, FERWAFA yatangiye gushaka uburyo Amavubi yakinira na Taifa Stars mu Misiri.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 7 Kamena, byemejwe ko uwo mukino utazaba kuko Tanzania yabuze Visa zo kwinjira mu Misiri.
Kuba uwo mukino utazaba, bivuze ko u Rwanda ruzatangira gukina imikino yo mu Itsinda K ryo gushaka itike ya CAN 2027 nta wundi mukino wa gicuti rukinnye.
Muri iyo mikino izatangira muri Nzeri, u Rwanda ruri kumwe na Mali, Cap-Vert na Liberia.
Ibi bihugu byose, byo byakinnye imikino ya gicuti mu cyumweru gishize ndetse Cap-Vert izakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, aheruka gutangaza ko bababajwe no kuba imikino bari gukinira muri Maroc yarakuweho, ariko agaragaza ko bagomba kwitoza kugira ngo abakinnyi bamenyerane aho kuri ubu Ikipe y’Igihugu ifite Umutoza mushya w’Abanyezamu, Umunya-Brésil Ramos Dal Solio Rogerio.
Biteganyijwe ko Amavubi akomeza imyitozo i Cairo mu gihe azagera i Kigali ku wa Kane mu gitondo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

