Xi Jinping yakiriwe mu cyubahiro gikomeye na Kim Jong Un n’umugore we

NEWS Politics

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yageze muri Koreya ya Ruguru mu ruzinduko rw’akazi rwitezweho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, aho yakiriwe mu buryo bwihariye n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, hamwe n’umugore we Ri Sol Ju.

Amashusho yatangajwe na televiziyo ya leta y’Ubushinwa, cctv.com, yagaragaje Kim Jong Un n’umugore we bakoma amashyi ndetse banaseka mu gihe bari bategereje kwakira Xi Jinping ku kibuga cy’indege. Umucyeka utukura wari warambuwe, mu gihe abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari bahagaze ku mpande zombi zawo mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Nubwo ayo mashusho atagaragazaga Xi Jinping n’itsinda ryamuherekeje, ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, xinhuanet.com, byatangaje ko Kim na Xi bahanye ikiganza mu buryo bwa gicuti, ndetse ko abana b’Abanyakoreya ba Ruguru bahaye indabo Xi Jinping n’umugore we, Peng Liyuan, nk’ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Xi Jinping agiriye muri Koreya ya Ruguru kuva mu mwaka wa 2019, kandi rubaye nyuma y’igihe gito agiranye ibiganiro n’abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Donald Trump na Vladimir Putin.

Abasesenguzi bavuga ko ibiganiro hagati ya Xi na Kim bishobora kwibanda ku bibazo bikomeye bireba akarere n’isi muri rusange, birimo gahunda ya Koreya ya Ruguru y’intwaro za nikleyeri, umubano wayo na Amerika, umutekano wo mu karere ndetse n’umubano hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.

Mbere y’uru ruzinduko, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yari yagiriye uruzinduko i Pyongyang muri Mata, aho Kim Jong Un yagaragaje ubushake bwo gukomeza kunoza itumanaho n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Abasesenguzi mpuzamahanga bemeza ko uru ruzinduko rubaye mu gihe Ubushinwa bushaka kongera gushimangira ijambo ryabwo kuri Koreya ya Ruguru, igihugu gifatwa nk’umufatanyabikorwa wa hafi wa Beijing, ariko mu myaka yashize kikaba cyarushijeho kwegera Uburusiya mu rwego rwa dipolomasi n’ubufatanye bwa gisirikare.

Uruzinduko rwa Xi Jinping i Pyongyang rufatwa nk’intambwe ikomeye mu kongera gukomeza umubano hagati y’Ubushinwa na Koreya ya Ruguru, mu gihe akarere ka Aziya y’Uburasirazuba gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’ihangana rya politiki hagati y’ibihugu bikomeye ku isi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *