RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli.

Economy NEWS

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw, bigaragaza ko yiyongereyeho 722 Frw.

Ibiciro bishya RURA yabitangaje ku wa 5 Kamena bikazatangira gukurikizwa ku wa 6 Kamena 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Ibiciro byaherukaga kongerwa ku wa 16 Mata 2026.

Itangazo rya RURA rigaragaza ko aya mavugurura y’ibiciro ashingiye ku mpinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga hanitabwa ku ngamba za Leta zigamije gukomeza kubungabunga urwego rw’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka ku bukungu no ku baturage.

Riti “Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko. Iyi nkunga igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka zishobora kugera ku bukungu muri rusange.”

RURA yahamije ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba ibisanzwe.

Iti “Ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.”

Yahamije ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze amezi atatu itangiye ni yo yabaye imbarutso y’itumbagira ry’ibiciro by’ibikoka kuri peteroli kuko yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

Ku wa 5 Kamena 2026, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kaguraga munsi y’Amadorali 100 ya Amerika. Reuters yanditse ko kari hagati ya 94$ na 95$.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *