Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko hari Abarundi banga Igihugu, agatanga ingero ko ibi bigaragazwa n’abantu usanga bakora isuku mu rugo gusa, ariko ku irembo no mu mbuga ntibahiteho, ugasanga habaye mu mwanda n’iyarara
Ati ” Birya byerekana ko yanga Igihugu, akunda harya mu rugo iwe gusa.”
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’umuyobora wa YouTube wa ‘Main Switch’.
Uyu mwaka wa 2026 ubwo watangiraga mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yawise ‘Umwaka wahariwe Gukunda Igihugu’.
Uyu mutegetsi yabajijwe impamvu yahisemo guharira 2026 ibikorwa byo gukunda u Burundi, avuga ko ari uko hari bamwe mu barundi batakaje indangagaciro zo gukunda Igihugu, kuva mu gihe cy’ubukolini kandi bagumye uko.
Ati ” Umukoloni agiye, aho kubaka Igihugu, [Abarundi] batangiye kugisenya.”
Avuga ko kuva mu 1903 kugeza mu 2006 cyari igihe cy’umwiryane n’amakimbirane mu Burundi, bityo ko babonye ko hari abarundi bari mu irushanwa ryo gukunda Igihugu no kucyanga.
Ati ” Twavuze ko ari umwaka wo gukunda Igihugu kugira ngo buri umwe yigaragaze ko akunda Igihugu.”
Akomeza agira ati “Natanze urugero rw’umuntu usanga mu rugo rwe hakubuye, hasize neza ariko ku irembo iwe mu mbuga ugasanga ni umwanda. Biba byerekana y’uko harya atari iwe, aba yanga Igihugu, burya ushaka kumenya uwanga Igihugu ubanza kureba ku irembo iwe.”
Perezida Evariste Ndayishimiye ubu utegetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) avuga ko abarundi banga igihugu bashobora kuba babiterwa na Shitani.
Ati “Burya shitani zikora kwinshi zirakwangisha… Na Gahini yishe Abel.”
Agarazaga ko kandi nubwo u Burundi bwabonye ubwingenge hari abarundi bakiyumvamo imico y’Abakoloni ku buryo ikibaye cyose bumva bajya i Burayi ku mukolini ko kandi ibi nabyo bigaragaza kudakunda igihugu.
Perezida Ndayishimiye yizeye ko kuva batangiye inyigisho zo kwigisha gukunda igihugu hari abatangiye kugikunda ku buryo ubu abarundi bajya bamusaba kujya ku rugamba ‘mu gihe umwanzi yabateye’ ko kandi ubu abarundi basigaye bakora, basa neza ndetse batarwaje bwake.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

