Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuba umugabane ukize ku rwego rw’Isi, ariko ko ikibura ari ukubyaza umusaruro umutungo ifite urimo ingufu zitangiza ibidukikije, amabuye y’agaciro akenewe cyane ku Isi ndetse n’umubare munini w’abaturage bafite imbaraga zo gukora.
Yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira hamwe no gufata ingamba zo kubibyaza umusaruro aho gukomeza gutakaza ayo mahirwe cyangwa gukomeza kwishingikiriza ku yindi migabane.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Iminsi ibiri y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurika, Africa CEO Forum 2026, yitabiriwe n’abasaga 2800, iri kubera i Kigali.
Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zitandukanye muri Afurika, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku Isi bagamije kuganira ku iterambere ry’ubukungu n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko ibibazo byugarije Isi atari bishya, kuko byahozeho kandi bizakomeza kubaho bitewe n’imiterere y’ibihe n’uburyo Isi iyobowe, yibutsa Abanyafurika ko bakwiye gusobanukirwa neza umwanya bafite mu guhangana n’izo mbogamizi.
Yagize ati: “Mu binyejana bishize habaye ibibazo ku Isi, birimo ubucakara, ubukoloni, intambara n’ibyorezo, kandi bizakomeza kubaho bitewe n’ibihe.
Yunzemo ati: “Twe nk’Afurika dukwiye kumenya aho duhagaze. Dufite abantu benshi bafite ibitekerezo bisobanutse kandi bitwigisha, ariko ntabwo dukwiye kuguma gutyo gusa.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kubyaza inyungu amahirwe ifite kugira ngo igere ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “Nimureba urwego rw’ingufu zitangiza ibidukikije, Afurika ni yo ifite 60% by’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku Isi. Ni ukuvuga ko 60% by’ayo mahirwe yose aboneka muri Afurika. Amabuye y’agaciro akenewe cyane hafi ya yose menshi aboneka kuri uyu Mugabane, cyane cyane ayifashishwa mu gukora batiri n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Ibihugu bikomeye ku Isi birimo kuyashaka cyane. Ariko Afurika ifite byinshi muri iyo mitungo, ikomeje guceceka cyangwa ikabigurisha ku giciro gito cyane ku bafite ubushobozi n’imbaraga, kandi bo bafite gahunda zisobanutse z’icyo bashaka kubikoresha.”
Yakomeje avuga ati: “Afurika ifite abaturage benshi kandi bafite imbaraga. Mu by’ukuri, bishobora kuba ubu cyangwa mu myaka mike iri imbere, Afurika izaba ifite icyiciro cy’abantu bafite ubushobozi buringaniye (middle class) kinini kurusha ahandi hose ku Isi.
None se twaba dufite uyu mutungo kamere wose, hanyuma tugakomeza kwibaza uburyo twakemura ibibazo biterwa na politiki mpuzamahanga cyangwa ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu tubona hirya no hino?”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Afurika ikwiye gushyiramo imbaraga zose zishoboka no gushyira hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ati: “Icy’ingenzi ni ugufata ingamba no kugira icyo dukora. Ibindi twese turabizi. Njye mbona dutakaza byinshi kurushaho igihe tudakora ibyo tugomba gukora.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Corporation, IFC, Makhtar Diop, yavuze ko Isi iri mu bihe by’imivurungano ikomeye, aho amakimbirane ari hirya no hino akomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi.
Yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, kwiyongera kw’imyenda y’ibihugu ndetse no guhunga kw’imari ku masoko mpuzamahanga biri mu bibazo bikomeje gukoma mu nkokora ubukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Diop yavuze ko ibi bibazo byose bigaragaza ko nta terambere rirambye rishoboka hadashyizweho urufatiro rukomeye rw’ubukungu, ashimangira ko ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo butegurwa mbere y’uko biza binyuze mu micungire myiza y’imari n’igenamigambi rihamye. Yavuze kandi ko nubwo Isi iri mu bihe bikomeye, Afurika ikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’ejo hazaza bitewe n’umubare munini w’urubyiruko ruyituye.
Ati: “Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite 60% by’abaturage b’Isi bari munsi y’imyaka 25. Mu gihe kizaza cya vuba, umwe muri batatu bakora ku Isi azaba ari Umunyafurika.”
Diop yashimangiye ko abikorera bafite uruhare rukomeye mu guhanga imirimo, kuko imirimo icyenda muri icumi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere itangwa n’urwego rw’abikorera.
Yavuze ko Afurika ikwiye guhuza impano z’urubyiruko rwayo, imari ndetse n’amasoko yayo kugira ngo ibyo bihinduke imbarutso yo guhanga imirimo mishya no kuzamura ubukungu bw’umugabane.
Yanagarutse ku kamaro k’ishoramari mu rwego rw’ingufu n’ibikorwaremezo, avuga ko nta gihugu cyigeze gikora inganda kidafite amashanyarazi yizewe.
Yavuze ko binyuze muri gahunda yiswe Mission 300, IFC iri gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kugeza amashanyarazi ku Banyafurika miliyoni 300 hifashishijwe imiyoboro ihuza ibihugu (mini-grids) ndetse n’izindi ngomba zo kugeza amashanyarazi ku baturage batayafite.
Diop yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ingufu zitandukanye ku mugabane wa Afurika, harimo uburyo ingufu za nikeleyiri zakwifashishwa nk’imwe mu nzira zo gukemura ikibazo cy’ingufu ku mugabane.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

