Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye igihano cy’urupfu Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma.
Ni icyaha yakoze ku wa 2 Mata 2026, ubwo yasangaga aba bana mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye i Kampala.
Umwanzuro w’Urukiko Rukuru muri Uganda ruherereye i Kampala watangajwe kuri uyu wa 30 Mata 2026, nyuma y’iminsi rwari rumaze ruburanisha uyu mugabo.
Umucamanza Alice Komuhangi yavuze ko igifungo kirekire ku cyaha cy’ubwicanyi muri Uganda ari imyaka 35, ariko ko bitewe n’uburemere n’ubugome Okello Onyum yakoranye iki cyaha ahawe igihano cy’urupfu.
Yavuze ko iki gihano gitanzwe kugira ngo kibere isomo abandi bashobora gutekereza gukora icyaha nk’iki.
Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo ufite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe aba bana mu rwego rwo kubatangaho igitambo kugira ngo abone ubutunzi. Onyum yaburanye ahakana ibyo aregwa.
Igihano cy’urupfu kiracyari mu mategeko ahana muri Uganda gusa hashize igihe kinini kidashyirwa mu bikorwa. Igiheruka ni icyatanzwe mu 2005 n’urukiko rwa gisirikare. Ku basivile giheruka gushyirwa mu bikorwa mu 1999 ubwo hicwaga abantu 28 bamanitswe.
ku wa 2 Mata 2026 nibwo Okello Onyum yinjiye muri iri shuri ry’incuke yigize umubyeyi ufite umwana ashaka gutangiza muri iri shuri.
Yahise yica abana bane bari gukina, ibintu byababaje abantu benshi muri Uganda no hanze yayo.
Byababaje abaturage bashaka kwihorera ariko uyu mugabo atabarwa n’abapolisi n’abasirikare.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

