Amerika yashyize urumogi mu cyiciro cy’ibitangiriza ubuzima.

NEWS

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yakuye urumogi mu cyiciro cya mbere rwari rusangiye n’ibirimo heroine rushyirwa mu cya gatatu rwemezwa nk’urudateje ikibazo.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, Minisitiri w’Ubutabera w’agateganyo, Todd Blanche, yahinduye ibyiciro by’imiti n’ibicuruzwa bisangwamo urumogi, abikura mu cyiciro cya mbere bishyirwa mu cya gatatu kidahungabanya ababikoresha.

Mu mwaka ushize Trump yasabye ko imwe mu miti n’ibindi nk’urumogi byahindurirwa ibyiciro bibarizwamo kugira ngo horoshywe ubushakashatsi bubishingiyeho.

Gukoresha urumogi ntabwo byemewe muri Amerika. Icyakora leta zitandukanye z’iki gihugu zemeje ko rwakoreshwa mu buvuzi ndetse zishyiraho n’aho rwagurirwa.

Todd Blanche ati “Minisiteri y’Ubutabera iri gukorera ku isezerano rya Donald Trump ryo korohereza Abanyamerika kubona uburyo bw’ubuvuzi butandukanye.”

Yavuze ko guhindurira urumogi icyiciro rwabarizwagamo, byorohereza ubushakashatsi ku bijyanye n’uburyo rutakwangiza, cyane cyane mu guha abarwayi uburyo bwo kwitabwaho ndetse no guha abaganga amakuru yemewe.”

Kuva mu 1970 urumogi rwabarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’imiti igenzurwa cyane muri Amerika. Rufatwa nk’urushobora gukoreshwa nabi bikaba byateza ibibazo ndetse ntabwo rwari rwemewe gukoreshwa mu buvuzi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *