Perezida Kagame yaganiriye na Xu Hui ku gushinga mu Rwanda uruganda rw’imodoka z’amashanyarazi.

NEWS

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Chairman wa Resource International Investments (RRII), akaba na Visi Perezida n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi wa Chery Holding Group, Xu Hui, byibanze ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda, by’umwihariko ku gushinga mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi

Ibiganiro byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa 23 Mata 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X bugaragaza ko Xu Hui n’itsinda rimuherekeje baganiriye na Perezida Kagame ibyerekeye amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda.

Buti “Ibiganiro byagarutse ku mahirwe y’ishoramari, harimo no gushinga mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi, muri gahunda y’igihugu yo guteza imbere inganda no kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”

Chery Holding Group ni ikigo gikomeye cy’ubucuruzi cyo mu Bushinwa gikora imodoka cyohereza ku masoko atandukanye ku Isi, kikagira n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.

Muri Werurwe 2026, iki gigo cyacuruje imodoka 240.678, bigaragaza ukwiyongera kwa 12,1% ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka wari wabanje.

Bafite intego yo gucuruza imodoka miliyoni 3,2, zikaziyongeraho 14% ugereranyije n’izagurishijwe mu 2025.

Iyi sosiyete ikora imodoka z’ubwoko bwinshi igamije kwigarurira isoko ryo mu bice bitandukanye by’Isi.

Nk’urugero harimo imodoka za EXEED, iza iCAR zikoresha amashanyarazi zikorwa zigenewe urubyiruko n’izindi.

Mu 2023, Chery yashoye imari muri EV Motors yo muri Espagne hagamijwe kubyutsa imodoka za EBRO z’amashanyarazi.

Ku wa 14 Mata 2026 Leta yategetse ibigo byayo byose gukora ku buryo imodoka nshya bigura ziba zirimo 30% z’amashanyarazi, ahakenewe nke bagashyira imbere kugura iz’amashanyarazi hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya u Rwanda rwohereza mu kirere.

Binajyanye kandi na gahunda y’igihugu yo guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere. U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya rwohereza mu kirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030.

Imibare igaragaza ko 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ari iza hybrid.

Kugeza mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe hiyongereyeho izikoresha amashanyarazi na lisansi ziba 7172.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *