Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

NEWS Sports

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri muri Kigali Pele Stadium.

Umukino watangiye Gorilla FC ihererekanya neza ariko ikabikorera mu rubuga rwayo.

Ku munota wa 11 Gorilla FC yafunguye amazamu ku mupira wazamuwe neza ubundi Kanamugire Roger ashyiraho umutwe uruhukira mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa, Rayon Sports yatangiye kubaka ihereye inyuma ihererekanya neza ariko kugera mu rubuga rw’amahina rwa Gorilla FC bikaba ibibazo. 

Rayon Sports yakomeje gusatira ari na ko ibona za kufura nyinshi zigaterwa na Mugisha Didier ariko ntazibyaze umusaruro.

Ku munota wa 45+5 Murera yaje kubona kufura iterwa na Ndayishimiye Richard, ayitereka mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse. 

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje n’ubundi isatira cyane ndetse hari aho Mugisha Didier yagerageje uburyo butatu bwikurikiranya bishoboka ko havamo igitego cya kabiri ariko ba myugariro ba Gorilla FC baba ibamba.

Ku munota wa 66 Ganijuru Ishimwe Elie yazamuye umupira mwiza ubundi Tambwe Gloire ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Gorilla FC, Muhawenayo Gad aratabara.

Goriilla FC yakomeje kwihagararaho, umukino urangira ari igitego 1-1.

Kanamugire Roger wahoze muri Rayon sports niwe wayitsinze igitego.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *