Connect with us

UTUNTU N'UTUNDI

AMASHUSHO: Bakubiswe izakabwana bazira gusambana batarashyingiranwa

Published

on

Abakundana bane  barenze ku mategeko akomeye yerekeye imibonano mpuzabitsina mu karere k’abahezanguni bo mu idini ya Isilamu muri Indoneziya bakubitwa inkoni nyinshi.

Intara ya Aceh nicyo gice cyonyine gikurikiza amategeko ya Sharia mu gihugu gituwe cyane n’abayisilamu ku isi cya Indonesia, kandi niko gace konyine gakubita abantu ibiboko bananiwe kubahiriza amategeko ya sharia.

Hagiye hanze amashusho ateye ubwoba yerekana ibihano by’ubugome byo gukubita inkoni zigera kuri 20 abishe amategeko ya sharia bikozwe n’abapolisi bayarinda bazwi ku izina rya Wilayatul Hisbah.

Abagore bagaragara bapfukamye imitwe yubitse mu gihe abagabo bari bahagaze mu gihe cyo gukubitwa ibi biboko.

Nyuma y’ibyo biboko, amashusho yerekana ibikomere by’umugabo umwe amaze gukubitwa inkoni, abayobozi bagenzura umugongo we uri kuva amaraso kandi afite ibisebe.

Aba babanje gusuzumwa n’abaganga mbere yo gukubitwa, abaganga bagenzura umuvuduko w’amaraso w’abagabo.

Amategeko akomeye yazanwe na guverinoma ya Aceh umwaka ushize agamije ’kugabanya icyaha’ binyuze mu gutandukanya abadahuje igitsina.

Abagabo n’abagore badafitanye isano cyangwa batashakanye birabujijwe kwegerana yewe n’ahantu hahurira abantu benshi cyangwa mu modoka zitwara abagenzi.

Itangazo rivuga ko aba batagomba kwicarana mu modoka no kwegerana mu buryo bwose ndetse mu masaha y’umugoroba abapolisi ba sharia baba bazenguruka bareba abica itegeko bagahanwa bikomeye.

A member of the Sharia police canes a woman after she was allegedly caught in proximity to a man, against the strict laws of the region

An Acehnese man stands firm on a blue mat as he receives a caning punishment

People are seen taking pictures of the thrashing, which was reportedly carried out in public

Medical officials inspect a man's back after he received lashes