Ku wa 13 Mata 2026, uruganda rukora imodoka rwo mu Bushinwa rwitwa Geely rwamuritse uburyo bushya bw’imodoka zikoresha amashanyarazi na lisansi bugena ingufu imodoka ikoresha mu gihe runaka i-HEV Intelligent Hybrid system, mu rwego rwo guhangana n’ibigo bikora imodoka byo mu Buyapani byari bimaze igihe kirekire byiharije isoko ry’imodoka zisanzwe zikoresha ubu buryo.
Ubu buryo bushya bukoresha ubwenge buhangano [artificial intelligence] kugira ngo bugenzure uko ikirere kimeze hanze nk’ubushyuhe, ubutumburuke ndetse n’ubuhehere kugira ngo buzigame ingufu z’imodoka.
Mu igerageza riherutse gukorerwa mu muhanda mugari, imodoka yo mu cyiciro cya Geely Emgrand yahawe ubu buryo yashyizeho agahigo gashya ku Isi gashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe [Guinness World Record], nyuma yo gukoresha litiro 2,2 gusa za lisansi ku bilometero 100.
Uretse kuzigama lisansi, ubu buryo bushya bufite ubushobozi buhanitse bwa mudasobwa bufasha mu korohereza umushoferi gutwara imodoka hifashishijwe ikoranabuhanga ryigenzura [smart driving features], ibintu uruganda rwa Geely ruvuga ko imodoka z’Abayapani za hybrid zitagira.
Uru ruganda ruteganya gushyira iri koranabuhanga mu modoka zinyuranye muri uyu mwaka zirimo iza Preface, Monjaro, Starray na Emgrand.
Kuva uruganda rwa Toyota rwashyira ku isoko imodoka ya Prius mu 1997, ibigo byo mu Buyapani byihariye isoko mpuzamahanga ry’imodoka zikoresha lisansi n’amashanyarazi icyarimwe.
Kugira ngo ubashe kumva ingano y’isoko ryabo, Ikigo cya Geely cyagurishije imodoka miliyoni 4,11 ku Isi hose mu 2025, mu gihe Toyota yagurishije imodoka miliyoni 11,3 muri uwo mwaka.
Abasesenguzi babona ishyirwa ku isoko ry’ubu buryo bushya bwa Geely, nk’ihangana rikomeye ku Buyapani muri uru rwego ruhatse inyungu nyinshi cyane.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

