Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Eric Semuhungu gusa ibyo akekwaho ntibyatangajwe kuko ngo byabangamira iperereza.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.”
Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Yamenyekanye cyane mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we.
Yaje kongera kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2024 ubwo yoherezwaga mu Rwanda na Amerika kubera ibyaha yahakoreye bitandukanye birimo gusambanya abana.
ubu akaba yaramenyerewe mu gukora mu rubari two muri kigali ibizwi nka hosting.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

