Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Crown Uzama uzwi cyane mu muziki nka Shallipopi wamamaye mu ndirimbo zikunzwe n’urubyiruko hirya no hino muri Afurika, yatangajwe nk’umuhanzi mukuru w’igitaramo “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” kizabera i Kigali ku wa 29 Gicurasi 2026.
Africast Fest: NI igitaramo gitegurwa ku bufatanye bwa SKOL Malt na Bank ya Kigali, kikaba kiri gutegurwa na Groove Kigali hamwe na Intore Entertainment.
Shallipopi azwi cyane mu ndirimbo zirimo Laho, akaba ari umwe mu bahanzi bakomeje kugira izina rikomeye mu muziki wa Afurika kubera injyana ye yihariye ikurura cyane urubyiruko.
Abategura iki gitaramo bavuga ko ari kimwe mu bitaramo bikomeye bitegerejwe cyane muri uyu mwaka, cyane cyane ko SKOL Malt isanzwe ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bikomeye harimo ibyitabiriwemo n’abahanzi mpuzamahanga nka Davido na Shenseea.
Mbere y’umunsi w’iki gitaramo, SKOL Malt izategura ibikorwa bitandukanye byo gususurutsa abakunzi b’imyidagaduro muri Kigali bizahurizwa mu gikorwa cyiswe “Shallipopin’ Ahanad”, kigamije gutanga ibyishimo.
Ku ruhande rwa Bank of Kigali, iki gitaramo kiri mu bikorwa byayo byo kwizihiza imyaka 60 imaze ikorera Abanyarwanda muri gahunda ya BK@60, aho izifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga nka BK Pay na BK Cards mu korohereza abazitabira iki gitaramo mu kwishyura no kubona serivisi zitandukanye.
Abategura iki gitaramo batangaje ko amakuru ajyanye n’amatike y’igihe azatangirira kugurishwa azatangazwa mu minsi ya vuba.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

