Gatsibo: Umusore yabeshye ko umusaza baturanye yapfuye, bamenya ko ari muzima bajyanye isanduku iwe.

NEWS

Umusore wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera, yitwaje itariki 1 Mata ko ari umunsi abantu benshi bitiriye kubeshya, abeshyera umusaza baturanye ko yapfuye kugeza ubwo babaza isanduku bayigeza mu rugo rw’uwo musaza basanga ari muzima.

Byabaye tariki ya 1 Mata 2026 mu Mudugudu w’Akagarama II mu Kagari ka Bushobora mu Murenge Remera mu Karere ka Gatsibo.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yabeshye abantu ko umusaza witwa Kajuga yitabye Imana ndetse anahamagara umugabo usanzwe ubaza imbaho, amusaba gukora isanduku ifite ikirahure, akayisiga irange ubundi akayizana mu rugo rw’uwo musaza.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo yazanye iyo sanduku kuri moto, abo bahuye bose akababwira ko ayijyanye kwa Kajuga kuko yitabye Imana. Ubwo yayigezagayo, yasanze uwo musaza nta kibazo na kimwe afite bituma yongera kuyijyana yirengera n’icyo gihombo.

Uwo mugabo wabaje iyo sanduku, abaturage bavuga ko gukomeza kuyigendana yananiwe kubyihanganira ahubwo ajya kuyitereka iwabo w’uwo musore kugira ngo bazamwishyure igihombo umusore wabo yamuteye, yishingikirije ko tariki ya 1 Mata aba ari umunsi ufatwa nk’aho ari uwo kubeshya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Console, yavuze ko koko aya makuru ari yo ko uwo musore yabeshye abantu ko uwo musaza yapfuye ndetse ajya no kubajisha isanduku. Yavuze ko bari kumushakisha kugira ngo yishyure igihombo yateje uwo mugabo.

Ati “ Abaturage turababwira ko badakwiriye kujya mu bintu by’urugomo rwo kubeshya ko hari umuntu witabye Imana. Ntabwo kwitaba Imana ari ikinyoma abantu bakwiriye kubeshya abantu, ni urugomo rudakwiye.’’

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *