Sénégal yatangiye urugamba rwo kwisubiza Igikombe cya Afurika cya 2025 yambuwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ikagiha Maroc, yatanze ubujurire bwayo mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS).
Ku wa 17 Werurwe 2026, Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kemeje ko Igikombe cya Afurika cyegukanywe na Sénégal icyamburwa, kigahabwa Maroc.
Sénégal yahise ishyira ahagaragara itangazo ryamagana uyu mwanzuro, igaragaza ko izajurira muri CAS (Court of Arbitration for Sport).
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe, CAS yemeje ko yakiriye ubujurire bwatanzwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal busaba guhindura umwanzuro wa CAF wambuye iki gihugu Igikombe cya Afurika.
Ubujurire “busaba gukuraho umwanzuro wa CAF no gutangaza FSF nk’abegukanye Igikombe cya Afurika.”
Umuyobozi Mukuru wa CAS, Matthieu Reeb, yavuze ko bafite ubushobozi bwo gukemura ubwoko bw’iki kibazo aho bazifashisha inzobere n’abakemurampaka bigenga.
Ati “Tuzi ko amakipe n’abafana bashaka kumenya umwanzuro wa nyuma kandi tuzakora ku buryo ubukemurampaka bukorwa neza twubahirije uburenganzira bw’impande zose binyuze mu kuzitega amatwi.”
CAS yashimangiye ko “ibikurikiyeho bizakomeza kuba ibanga” kugeza habonetse umwanzuro.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

