Ikigo cya Meta kigiye gutangiza uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga rya mudasobwa zikoresha ubwenge buhangano [artificial intelligence systems] kugira ngo kigenzure kandi gikumire ibibi binyuzwa ku mbuga zacyo, ibi bikazagabanya umubare w’abakozi b’ibindi bigo bifashishwaga mu kuzigenzura
Ubu buryo bushya bwakorewe gukora imirimo isaba ko isubirwamo kenshi no guhita bumenya vuba amayeri mashya akoreshwa n’abantu bafite imigambi mibi nk’abakora ubwambuzi bushukana, uburiganya, ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Igerageza ry’ibanze ryerekana ko iri koranabuhanga rikora neza.
Meta igaragaza ko ubu buryo bushobora gutahura ubutumwa bujyanye no gukururira abantu gukora imibonano mpuzabitsina, inshuro ebyiri ugereranyije n’abakozi basanzwe babigenzura.
Bunagabanya kandi ikigero cy’amakosa akorwa mu igenzura ku gipimo kirenga 60%.
Ubu buryo bushobora gutahura no guhagarika ubutumwa bw’ubushukanyi 5000 buri munsi, cyane cyane hibandwa kuri ba rushimusi bo kuri internet [hackers] bagerageza kwiba imyirondoro n’amagambo banga by’abakoresha imbuga za Meta.
Nubwo iri koranabuhanga rizafata igice kinini cy’aka kazi, impuguke z’abantu zizakomeza kugenzura ubu buryo ndetse zinafate ibyemezo bikomeye nko gutanga raporo mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.
Meta yanatangaje uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI bufasha abakoresha imbuga za Facebook na Instagram [artificial intelligence support assistant] amasaha 24 kuri 24, ku bibazo bitandukanye byerekeye konti zabo
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

