ikipe yo mu gihugu cya misiri yitwa Pharco Fc yafashwe umwanzuro ukomeye wo kutazigera yitabira amarushanwa ategurwa n’impuzamashirahamwe ya afurika ‘CAF’ ivugako icyo cyemezo kitarimo ubutabera.
Pharco FC yasohoye itangazo itangaza ko yafashe icyemezo cyo kuva mu marushanwa yose yo muri Afurika, harimo nka CAF Champions League, Igikombe cya Confederation, Igikombe cya Super Cup, ndetse n’amarushanwa ayo ari yo yose azaza yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, mu gihe kitazwi.
ibi bije nyuma yaho CAF mw’ijoro ryakeye yasohoye imyanzuro yerekeye final yabaye y’igikombe cy’afurika yahuje Senegal na morocco, aho umukino yaje kuzamo imvururu ubwo umusifuzi yari atanze penariti kw’ikipe ya morocco, kandi hari ikitego cya Senagal yari amaze kwanga avugako habayemo ikosa, icyo gihe umutoza n’abakinnyi ba senegal bafashe umwanzuro wo gusohoka mukibuga, gusa nyuma umukino uza gukomeza aho warangiye senagal itwaye igikombe itsinze senegal igitego kimwe ku busa.
CAF ikaba yanzuyeko senegal iterwa mpanga 3-0 bityo igikombe yari yahawe kigahabwa igihugu cya morrocco cyari cyatsinzwe.
Gusa nubwo iyi kipe yikuye muri aya marushanwa nubusanzwe ntiyajyaga iyakina kuko ntijya iza mu makipe ya mbere mu misiri, aho asohoka akunda kuba ari al ahly, zamalek, pyramid na al masry. gusa gusezera kwiyi kipe byateje impaka mu manyamupira.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

