Haruna Niyonzima wagiye mu kazi ko gutoza nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru, yagizwe umwe mu batoza b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bashinzwe gukurikirana impano z’abato
FERWAFA ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), bitegura amarushanwa yiswe TDS ‘Talent Development Scheme’, azenguruka intara zose z’igihugu ashaka abana bafite impano zo gukina ruhago.
Ni muri urwo rwego Haruna wakunze gutangaza ko hari umusanzu yifuza gukomeza guha igihugu mu mupira w’amaguru, yegerewe na FERWAFA, asabwa kuba umwe mu bashinzwe gukurikirana icyo gikorwa cyo gushaka impano.
Yiyongereye kuri Habimana Sosthène, Cassa Mbungo Andre n’abandi bayobowe na Frédéric Crebiller washyizweho na FIFA nk’Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru muri FERWAFA.
Niyonzima Haruna wakiniye amakipe atandukanye ndetse akandika amateka mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C itangwa na CAF yabonye mu 2019.
Uyu munyabigwi ni umwe mu batoza 13 batsinze amasomo yatanzwe n’abatoza ba Atletico Madrid baherutse mu Rwanda, bakaba bari guhugurwa n’iyi kipe mu gihe bitegura no kujya muri Espagne mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu kazi k’ubutoza.
Haruna niyonzima yakiniye arimo APR FC, yamuhesheje amahirwe yo kujya hanze y’u Rwanda akinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, azivamo yongera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali, aho yaje kuva ajya muri Al Ta’awon yo muri Libya.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

