Wari ubizi? Hari abantu bagira ubwoba bw’ibiterezo by’abandi! Allodoxaphobia ni ubwoba bwo kumva icyo abandi bantu bagutekerezaho. Umuntu ufite ubu bwoba aba atinya cyane ko abandi bamubona nabi kandi aba yiteguye gukora igishoboka cyose ngo bamubone neza.
Ubwo bwoba butuma ubufite ahora yibaza ati ubu se ninkora ibi bintu abantu barabibona bate? Ubwo se baramutse bambonye imboga mu menyo? Ugahora muri ibyo.
Ijambo Allodoxaphobia rikomoka ku magambo atatu y’Ikigiriki ariyo “allo” rivuga ibintu bitandukanye, “dox” risobanura ibitekerezo, na “phobos” risobanura ubwoba. Ubu bwoba akenshi butangira umuntu akiri muto kandi buterwa n’ibintu bitandukanye.
Ikintu cya mbere gituma abana bakurana ubu bwoba ni iyo bavukiye mu miryango ikunda kunengana no guhana yihanukiriye umuntu ukoze amakosa. Abafite ababyeyi bahora bababwira ibintu batagomba gukora kandi bakabanenga baba bafite ibyago byinshi byo gukurana ubu bwoba.
Nanone Allodoxaphobia ishobora guhererekanywa mu bisekuru aho ufite ubu bwoba ashobora kubyara umwana ubufite. Abantu bafite Allodoxaphobia barangwa no kubira ibyuya mu ntoki mu gihe bafite ubwoba, imitima yabo igatera vuba, umwuka ukababana muke, bakagira isereri, cyangwa bakarakara mu gihe ubabwiye icyo ubatekerezaho. Nanone birinda kujya mu mimerere ishobora gutuma umuntu ababwira icyo abatekerezaho kandi ntibigirire icyizere.
Ubu bwoba butandukanye n’ubwa doxophobia butuma abantu birinda gutanga ibitekerezo. Umuntu ufite doxophobia yirinda cyane gutanga ibitekerezo kugira ngo hatagira umucira urubanza, akamunenga, cyangwa akamuseka. Ubu bwoba bujya gusa n’ubwita atelophobia bwo gutinya gukora amakosa no kwibeshya. Aho umuntu aba yumva ko ibintu byose agomba kubikora neza kandi akirinda gukora ibintu mu gihe azi ko ashobora gukora ikosa cyangwa atabizi neza.
Abantu bafite ubwoba bwa Allodoxaphobia, doxophobia na atelophobia bakenera kuganira n’abahanga mu buzima bwo mu mutwe kandi bagahozaho kuko kubwigobotora bisaba igihe kirekire n’umuhate.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

