Inka ibihumbi 12 zo mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu yashyizwe mu kato zakingiwe uburenge

NEWS

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) nyuma y’uko gishyizeho akato k’amatungo mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze yo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge (Foot and Mouth Disease) mu nka zaho, inka ibihumbi 12 zakingiwe uburenge.

Mu itangazo ryasohowe na RAB, kuwa 21 Ukwakira 2025 yagaragaje icyemezo cyo gushyira iyi mirenge itatu mu kato yagishingiye ku Itegeko No. 54/2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zifata amatungo, aborozi bagomba gutanga amakuru mu gihe amatungo yabo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’uburenge, kugira ngo afatirwe ingamba hakiri kare.

Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi, ubushakashatsi n’ibyabuvuyemo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ndayisaba Fabrice yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki cyorezo cyatumye inka ibihumbi 12 zikingirwa cyari cyakomotse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ati “Icyorezo cy’uburenge cyakomotse ku nka zafatiwe mu ishyamba ryo mu musozi wa Muhungwe ritemewe kororerwamo, aho abazijyanyemo bavuze ko bazizanye ari ebyiri bazikuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, bazivanga n’izindi bari bafitemo zirazanduza. Inka ibihumbi 12 ziri mu nzuri zikikije iri shyamba zose zamaze gukingirwa.”

Ndayisaba avuga ko inka 57 zari zahuye n’izanduye zakuwe mu bworozi tariki 25 Ukwakira 2025.

Avuga kandi ko kugeza tariki 2 Ugushyingo 2025, nta handi higeze hagaragara uburwayi bw’uburenge, ndetse bakomeje igenzura kugira ngo nyuma y’iminsi 21 imirenge yashyizwe mu kato izagukurwemo.

 

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry