12 bo mu ihuriro rya Tshisekedi bahataniye gusimbura Kamerhe mu buyobozi bw’Inteko

NEWS

Abanyapolitiki 12 bo mu ihuriro Union Sacrée rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bahataniye gusimbura Vital Kamerhe ku mwanya wa Perezida w’umutwe w’abadepite.

Kamerhe yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 22 Nzeri 2025, biturutse ku gitutu yashyizweho n’abadepite bamushinjaga gucunga nabi umutungo no gutesha agaciro Inteko Ishinga Amategeko.

Byari byitezwe ko hashingiwe ku bwumvikane bw’abagize Union Sacrée, uzasimbura Kamerhe azava mu ishyaka rye, UNC, ariko bigaragara ko abanyapolitiki benshi barimo n’abamaze igihe muri politiki ya RDC bashaka uyu mwanya.

Mu bashaka uyu mwanya harimo babiri bo muri UNC, batatu bo mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi. Andi mashyaka agize iri huriro ahagarariwe n’umukandida umwe umwe.

Tariki ya 22 Ukwakira, Willy Buhini Mishiki wo mu ishyaka PEP AAP yarwanyije igitekerezo cyo gusimbuza Kamerhe umunyamuryango w’ishyaka rye, agaragaza ko ibyo bidashingiye ku ihame rya demokarasi.

Ati “Union Sacrée ntifite abayihagarariye mu Nteko. Bityo rero, nta mpamvu yo gushyiraho umukandida umwe.”

Muri aba bakandida harimo Christophe Mboso N’Kodia wabaye Perezida w’umutwe w’abadepite kuva mu 2021 kugeza mu 2024, ubu akaba yari Visi Perezida wa kabiri w’uru rwego.

Mboso yagaragaje ko ari we mukandida washobora kuyobora neza umutwe w’abadepite, ashingiye ku burambe afite muri uru rwego no muri politiki y’igihugu.

Icyemezo cya Perezida Tshisekedi nk’umuyobozi wa Union Sacrée gishobora kugena uzarihagarira mu guhatanira uyu mwanya, akaba yanatsinda, ariko kikaba cyanateza umwuka mubi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *