Musanze: Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga barinubira imyanda inyanyagiye hose

NEWS

Abaturiye n’abagana santere y’ubucuruzi ya Kagano yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imyanda ugaragara muri ako gace ushobora kwangiza isura y’ako gace gakunda kunyuramo ba mukerarugendo.

Aba baturage bavuga ko kubera kutagira ikimpoteri, imyanda ishyirwa ahabonetse hose, ugasanga inyanyagiye ahagaragaza isura mbi y’ako gace gafatwa nk’amarembo ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isurwa n’abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga buri mwaka.

Umwe mu ri abo baturage yagize ati: “Imyanda irunze hafi y’amaduka no mu nzira, abakerarugendo bahanyura babona umwanda. Twebwe ubwacu biratubabaza. Twifuza ko batwubakira ikimoteri aho twajya dutwara imyanda kuko ni ibintu biteye isoni kubona imyanda irimo ibikoresho bya pulasitiki birunze hano mu mirima y’abaturage n’inyuma y’amaduka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri mu byo barimo gushakira ibisubizo birambye, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guteza imbere isuku mu mijyi n’amasantere y’ubucuruzi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Clarisse Uwanyirigirigira, yatangaje ko mu gihe ikimoteri rusange kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca, Akarere kari gusuzuma uko imyanda iva muri Nyange yakusanyirizwa ahantu hateguwe by’agateganyo, mbere yo kujyanwa aho iki kimoteri rusange kizaba cyubatswe.

Akarere ka Musanze gafatwa nk’umutima w’ubukerarugendo nyafurika, kuko ari ho havumbuwe ingagi zo mu misozi, zifite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu.

Ariko kandi, isuku n’imikoreshereze myiza y’imyanda bigira uruhare rukomeye mu kurinda isura nziza y’agace gasurwa cyane no gukomeza gukurura ba mukerarugendo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *