Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique yashimye abikuye ku mutima Abanyarwanda bafashije igihugu cye kurwanya iterabwoba ryari ryarahungabanyije umutekano w’intara ya Cabo Delgado.
Iri shimwe yaritanze kuri uyu wa 27 Kanama 2025 ubwo yaganiraga na Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, anabishimangira mu butumwa yagejeje ku itangazamakuru.
Hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi, muri Nyakanga 2021 Leta y’u Rwanda yohereje abashinzwe umutekano muri Cabo Delgado, bifatanya n’aba Mozambique kurwanya abarwanyi ba Ansar al Sunnah bari barahagaritse imibereho y’abayituye kuva mu 2017.
Kuva abashinzwe umutekano b’u Rwanda barimo abasirikare n’abapolisi bagera muri Cabo Delgado, bakuye ibyihebe mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere turimo Mocimboa da Praia, Palma, Pemba, Macomia n’ahandi.
Nyuma yo kwirukana ibyihebe, ibyarokotse ibitero bigahungira mu mashyamba, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo, basubukura ibikorwa bakesha imibereho yabo, ibikorwaremezo birimo imihanda n’umuriro w’amashanyarazi byongera gukora.
Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, Perezida Chapo yagize ati “Mu kiganiro kandi, twashimye Abanyarwanda na Leta y’u Rwanda ku bw’ingabo z’u Rwanda ziri gufasha igihugu cyacu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.”
Yakomeje ati “Duhaye icyubahiro Abanyarwanda bari kwifatanya n’ingabo za Mozambique kurwanya ibyihebe; abanzi b’amahoro bahungabanya ituze, iterambere n’imibereho myiza y’Abanya-Mozambique. Mwarakoze ku bw’ubu bufatanye.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko nubwo hari ibitero bito bikigabwa n’ibyihebe muri Cabo Delgado, muri rusange amahoro yagarutse muri iyi ntara.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique kuri uyu wa 27 Kanama zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ishoramari n’umutekano. Perezida Chapo yagaragaje ko ay’umutekano azafasha ibihugu byombi gukomeza gukemura ibikibangamiye ituze ry’abaturage.
Kuri Perezida Kagame, Perezida Chapo yagize ati “Turagira ngo tubagezeho ishimwe ry’Abanya-Mozambique Nyakubahwa Paul Kagame n’Abanyarwanda, tubashimira imiyoborere yanyu n’ingabo ziri kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.”
Perezida Chapo yagaragaje ko uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu yizeye ko ruzamufasha kongerera imbaraga umubano mwiza usanzwe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye Perezida Kagame ko yazasura Mozambique ku munsi impande zombi zakumvikanaho.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

