Kamonyi: Bane bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

NEWS

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho ibyaha by’ubugizi bwa nabi bihungabanya ituze n’umundendezo by’abaturage.

Byabaye ku wa 19 Kanama 2025, mu murenge wa Rugarika, mu Kagari ka Kigese, aho Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu ifatanyije n’abaturage n’inzego z’ibanze, bafata abagabo bane babarizwa mu itsinda rikekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

CIP Kamanzi yavuze ko ibyo abafashwe bakurikiranyweho ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo ubujura n’urugomo bakorera abaturage aho babatangira mu nzira bakabatwara ibyabo, kwiba amatungo ndetse n’imyaka mu mirima, bataretse no gucukura inzu z’abaturage.

Ati “Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda, naho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gutangira iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.”

CIP Kamanzi yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abaturage mu kurwanya ibyaha batungira agatoki Polisi aho abagizi ba nabi bari, anaboneraho kuburira n’undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano kubizibukira kuko Polisi itazamwihanganira, kuko izamushaka aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera, amategeko akamukanira urumukwiye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *