Mahoro Nasri ‘Kajugujugu’ mu nzira zimwerekeza kuri SK FM

NEWS

Nsanzamahoro Fred wamamaye nka Nasri mu mwuga w’itangazamakuru, Mahoro Nasri, mu biganiro bimwerekeza kuri SK FM avuye kuri B&B Kigali FM, aho aje gusimbura Nepo Dushime ‘Mubicu’ werekeje kuri RBA.

Amakuru agera kuri Rwandanews24,aremeza ko ibiganiro bigeze kure ngo Mahoro Nasri arangizanye na SK FM.

Ibi bije nyuma y’uko umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA avuye kuri SK FM.

Ibiganiro nibigenza neza, Mahoro Nasri azajya yumvikana mu kiganiro cyitwa Extra-time.

Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Flash TV, ndetse yanakoreye B&B Kigali FM.

Ubwo yari amaze gusinya amasezerano y’akazi muri B&B Kigali Fm
Ubwo yari amaze gusinya amasezerano y’akazi muri B&B Kigali Fm

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *