Inteko y’umuco itangaza ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura atari ugusangira umutsima gusa ko ahubwo wizihizwa hagamijwe gusangira umutima w’Abanyarwanda, hasigasirwa indangagaciro zibumbatiye umuco w’Abanyarwanda zirimo iyo gukunda igihugu, guharanira ubumwe, ubudaheranwa, kwigira no gukunda umurimo.
Buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda aho bari hose bahurira mu birori ngarukamwaka by’umunsi w’Umuganura.
Muri uyu mwaka wa 2025, Umuganura urizihizwa kuri uyu mbere Kanama 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw’Igihugu birazabera mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, byabanjirijwe n’Igitaramo cy’umuganura cyabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu ijoro rya tariki 31 Nyakanga, 2025. Umuganura uzanizihirizwa ku rwego rw’Uturere, imidugudu ndetse no mu miryango.
Inteko y’Umuco isobanura ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya mwiza wo gusangira kw’Abanyarwanda bishimira umusaruro bagezeho, ndetse no guhigira ibihe biri imbere.
Ivuga ko kandi hadasangirwa umutsima gusa nk’ikimenyetso cy’ibyagezweho ko ahubwo ari umwanya wo gusangira umutima w’Abanyarwanda hasigasirwa indangagaciro Umuganura ubumbatiye, harimo iyo gukunda Igihugu, guharanira ubumwe, ubudaheranwa, kwigira no gukunda umurimo, gusabana, gufatanya n’izindi.
Umuyobozi ukuru Intebe w’Inteko y’Umuco Ambasaderi Robert Masozera mu kiganiro na Radio Rwanda yatangaje ko abantu benshi batekereza ko Umuganura ari ugusangira ibiryo, ariko ngo ukubiyemo ibintu byinshi.
Ati “Ati mu by’ukuri umuganura ukubiyemo ibintu byinshi, buriya wubakiye ku ndangagaciro zishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda… Mu ntimatima ziri mu Muganura dusangamo ikintu cyo kunga ubumwe, gusangira na bose.”
Yasobanuye ko umuganura uba ugamije no kuzigama nk’uko kera cyaziraga kurya ku mbuto, ko ahubwo yabikwaga kugira ngo izabyare umuganura utaha.
Ati “Umuganura ni isoko y’ubumwe n’ishingiro yo kwigira, akaba ariyo mpamvu umuhango buri mwaka Abanyarwanda bawizihiza kugira ngo banarebe ibyo bagezeho banabyishimire.”
Amateka y’umunsi w’umuganura:
Umuganura wabanzirizwaga n’icyunamo cya Gicurasi aho Abanyarwanda bibukaga urupfu rwa Cyamatare, hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi, noneho bigasozwa no kwizihiza Umuganura bashimira Imana ko basubiranye igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Cyari ikintu gikomeye bagombaga guhora bazirikana ngo batazongera guteshuka kuri iryo hame shingiro ry’uko bahuje byose: Inkomoko imwe, igihugu kimwe, amahame-remezo gishingiyeho n’indangagaciro zigize umuco.
Umuganura wambuwe agaciro aho abakoloni bageze mu Rwanda. Kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco Nyarwanda wahuzaga Abanyarwanda, bityo baca Umuganura wabibutsaga umuco bahuriyeho ndetse n’Umwiru mukuru ushinzwe Umuganura Gashamura bamucira i Burundi mu 1925.
Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka muri za mirongo inani, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w’ubuhinzi.
Huro muri Gakenke ni ho hategurirwaga Umuganura:
Umusozi wa Huro uherereye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke uzwi mu mitegurire y’Umuganura. Ni ho hategurirwaga umuganura ndetse Gihanga Ngomijana awutangiza yabikomoye ku bahatuye.
Mu kinyejana cya 16 ubwo Ruganzu II Ndoli yari aturutse i Karagwe nyuma y’aho igihugu cyari cyarigaruriwe n’Abanyoro n’Abanyabungo, yifashishije ab’i Huro mu guha imbaraga Umuganura.
Mu mateka y’u Rwanda, ku munsi w’Umuganura ni bwo Umwami yagombaga gusangira na rubanda bishimira umusaruro babaga bagezeho.
Uko byagendaga mu muco ku munsi w’Umuganura, abasaza bahuriraga hamwe bakaganura bakanywa amarwa, abakecuru bagateka umutsima n’ibishyimbo, bakagaburira abana bakabaha n’amata bakanywa.
Umuganura uhuza abaturage n’abayobozi bagasabana bishimira umusaruro wagezweho. Nubwo ukomoka mu bihe by’Abami ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntiwari mu minsi yizihizwa cyane mu gihugu.
Umuganura wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.
Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bwa cyami. Wasigaye ukorwa mu rwego rwo kwishimira umusaruro, Abanyarwanda bagahurira mu ngo z’abakungu bagasangira ibyo kurya bakanywa n’inzoga.
Uko umuganura wizihizwa ubu
Umuganura ni Umuhango ukomeye mu mateka y’u Rwanda rwo hambere ari nacyo cyatumye Leta y’u Rwanda iwugarura ndetse ikawushyiriraho itegeko riwuha imbaraga zituma wizihizwa mu gihugu hose.
Ni umwanya wo kongera kwibuka ibyo Abanyarwanda bahuriyeho nk’igihugu, umuco karande, inkomoko n’ibindi.
Umuganura ufatwa nk’umunsi ukomeye ku Banyarwanda wo kwishimira ibyagezweho, kwisuzuma no kureba ibitaragenze neza, guhigira imyaka itaha n’ubusabane bw’abayobozi n’abayoborwa.
Uyu munsi wizihizwa hamurikwa bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori.
Kuganura ubu bifite igisobanuro cyo gusangira ku byavuye ku musaruro wejejwe mu gihugu hose.
Kwizihiza Umuganura byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa ahubwo byanageze mu nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda mu kugaragaza urugendo rw’Abanyarwanda rwo kwigira no kwibohora nyako.
Umuganura wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukerarugendo ikoranabuhanga, inganda, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

