Gaza : Bishimiye gahunda y’ubufasha ariko bafite impungenge ko bidashobora kurangiza ibibazo

NEWS

Abaturage ba Gaza bishimiye cyane amakuru avuga ko hateganyijwe agahenge k’igihe gito ku mpamvu z’impuhwe kugira ngo ubufasha bushobore kugerayo, ariko benshi bavuga ko ubwo bufasha bukwiye kuba intangiriro y’igisubizo kirambye ku bibazo bikomeje gukomera.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko kizafungura imihanda y’ubutabazi kugira ngo imodoka zitwaye ibiribwa n’imiti zibashe kwinjira, nyuma y’igitutu cy’amasasu menshi n’amakuru yerekena ko bugarijwe n’inzara ikabije.

Mu mezi menshi ashize, abaturage barenga miliyoni ebyiri bo muri Gaza babayeho mu bukene bukabije bw’ibiribwa, amazi meza n’imiti y’ibanze kubera ibisasu n’ifungwa ry’imipaka byahagaritse ubuzima bwa buri munsi.

Rasha Al-Sheikh Khalil, umugore w’imyaka 39 ufite abana bane, utuye mu mujyi wa Gaza yagize ati:”Nibyo, ndumva nanjye mfite ikizere gito kongera kubaho, ariko nanone mfite impungenge ko inzara ishobora gukomeza ubwo aka gahenge kazaba karangiye.”

Israel yatangaje ko yakoze igikorwa cyo kohereza ibiribwa birimo ifu, isukari n’amafunguro abitswe mu bikopo.

Jordan na Leta zunze ubumwe z’Abarabu nabo bavuze ko bafite gahunda, ifashijwe n’u Bwongereza, yo kohereza ubufasha mu kirere muri Gaza, ariko imiryango itanga ubufasha yavuze ko ibyo bidashobora gukemura ikibazo cy’inzara.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *