Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rihamya ko Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 atari umunyamuryango waryo.
Ni igisubizo Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025 ubwo yabazwaga niba koko Kabila ari umwe mu bagize iri huriro nk’uko Leta ya RDC ibivuga.
Uyu munsi, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC ruherereye i Kinshasa rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Kabila adahari, aho ashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi byaha Kabila yabikoze nk’umwe mu bayobozi ba AFC/M23. Ni dosiye yafunguwe ku mugaragaro muri Gicurasi ubwo uyu munyapolitiki yasuraga umujyi wa Goma ugenzurwa n’iri huriro, akawushyiramo ibiro bye bihoraho.
Kabila we yatangaje ko ataba muri iri huriro kuko iyo aba abamo, riba ryarafashe ibice byinshi kurusha ibyo rigenzura ubu. Yasobanuye ko ashaka gutanga umusanzu mu rwego rw’ibiganiro kugira ngo igihugu cye kibone amahoro.
Mbonimpa yatangaje ko uru rubanza rugamije guheza Kabila muri gahunda yo gushaka amahoro muri RDC, ibishobora gutuma aya mahoro ataboneka kuko ari umunyapolitiki ufite ijambo rikomeye.
Yabajije ati “Ese mutekereza koko ko amahoro ashoboka muri iki gihugu Joseph Kabila yahejwe?”
Abajijwe niba Kabila ari umunyamuryango wa AFC/M23, Mbonimpa yasubije ko atari ko biri, asobanura ko uruzinduko uyu munyapolitiki yagiriye i Goma ntaho rutandukaniye n’urwo umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, yahagiriye.
Ati “Joseph Kabila ntabwo ari umunyamuryango w’ihuriro ryacu, keretse umunsi umwe nawinjiramo ashingiye ku mirimo myiza riri gukora. Ni umugabo ukwiye icyubahiro mu gihugu cyose.”
Muri Gicurasi na Kamena, Kabila yagiranye ibiganiro byinshi n’Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye barimo abanyapolitiki, abanyamadini, ihuriro ry’abagore, urubyiruko ndetse n’ubuyobozi bwa AFC/M23. Bahuriye mu mujyi wa Goma na Bukavu.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

