Gahunda y’ibiribwa ya Loni yatabarije abaturage ba Gaza ku kibazo k’inzara ibugarije

NEWS

Yagaragaje ko inzara iri kugenda yiyongera cyane, aho abagore n’abana bagera ku bihumbi 90 bakeneye ubufasha bwihuse, ni ibikibiye mu itangazo yahaye ibiro ntaramakuru by’ubufaransa, AFP.

Amakuru yerekeye inzara ikomeye muri Gaza yagiye yiyongera muri iki cyumweru aho Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas yatangaje ko abandi bantu icyenda bapfuye bazize kubura ibyo kuri uyu wa gatanu, bikaba byazamuye umubare w’abamaze gupfa kubera iyo mpamvu kuva intambara yatangira byagera kuri 122.

Israël, ifite ububasha bwo kugenzura ibyinjira n’ibisohoka muri Gaza, ivuga ko nta nzitizi zibaho ku bikoresho by’ubutabazi byinjira muri ako gace, kandi ikarega Hamas kuba nyirabayazana w’ibibazo by’inzara.

Umuyobozi w’umutekano wa Israel yavuze kuri uyu wa gatanu bashobora kwemerera indege kujugunya inkunga mu minsi iri imbere ariko imiryango y’ubutabazi ivuga ko ubu buryo butizewe kandi butagira ingaruka nyinshi mu gutanga inkunga.

Nubwo ibitangazamakuru byo muri ako karere byatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Jordanie ari zo ziteganya gutanga iyo nkunga binyuze mu ndege, umuyobozi mukuru wo muri Jordanie yabwiye BBC ko igisirikare cyabo kitarahabwa uburenganzira na Israel bwo kubikora.

Loni yatangaje ko iyo gahunda ari “uburyo bwo kuyobya abantu ku kudakora kwa leta ya Israel.

Ibi bibaye mu gihe impungenge mpuzamahanga ku mibereho y’abantu muri Gaza zigenda ziyongera.

Kuri uyu wa gatanu, Ubudage, Ubufaransa n’Ubwongereza byasabye Israel guhita ikuraho inzitizi ku itangwa ry’ubutabazi muri Gaza.

Mu itangazo ryabo ry’ubufatanye, basabye ko haba ihagarikwa ryihuse k’ubutabazi bikenewe muri Gaza ndetse n’intambara ubwayo, bongera basaba Israel kuzirikana inshingano zayo ku mategeko mpuzamahanga y’ubutabazi.

Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres yavuze ko atagira icyo yasobanura ku rwego rwo kutita ku bantu no kudakora ibikwiye gukorwa nko kubura imbabazi, kubura ukuri, no kubura ubuntu.

Mu ijambo yavugiwe imbere y’Inteko Rusange ya Amnesty International, yavuze ko Abanyapalestina barenga 1,000 bamaze kwicwa bagerageza gushaka ibyo kurya guhera ku itariki ya 27 Gicurasi ubwo Ikigega cy’Ubutabazi cya Gaza (GHF), gishyigikiwe na Amerika na Israel, cyatangiraga gutanga inkunga nk’inzira isimbura gahunda yari iyobowe na Loni

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *