Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ku kubwira RDC ngo isenye FDLR

NEWS

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko ingingo yo gusenya FDLR yemewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazashoboka kuko kuyisenya bingana no gusenya igisirikare cy’igihugu.

Kuva mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, ingabo za Ex-FAR n’Interahamwe zari zimaze gutsindwa zahungiye muri Zaïre [RDC] y’ubu zifashwa n’ubutegetsi kwisuganya ngo zizongere gutera u Rwanda.

Abategetsi basimburanye muri iki gihugu bakoranye na zo ndetse abenshi binjizwa mu ngabo z’igihugu. Umutwe wa FDLR wavutse mu myaka ya 2000 na wo wahawe intebe mu butegetsi bwa RDC, by’akarusho Tshisekedi awushyira mu ngabo zirwana intamabara na M23.

Mu masezerano y’amahoro u Rwanda ruherutse kugirana na RDC i Washington agaruka kurandura FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Senateri Evode Uwizeyimana ubwo yari mu kiganiro ‘Inkuru mu Makuru’ ku wa 13 Nyakanga 2025, yavuze ko RDC idashobora gusenya FDLR kuko ari yo igize igisirikare cy’igihugu.

Ati “Buriya iyo uvuze ngo gusenya FDLR nubwo Leta ya Congo yabyemeye, na yo irabizi ko itazabikora. Hari n’ubwo nibajije nti ‘ese aba bantu ibyo bemeye bazi ko bazabishobora?’ Kuko Leta ya Congo kuyibwira ngo isenye FDLR ni kimwe no kuyibwira ngo isenye FARDC kuko ni kimwe.”

FARDC ni rwo rwego rw’umutekano rukuru muri RDC. Uwizeyimana ahamya ko abakomeye barurimo ari abo muri FDLR.

Ati “Kubwira Leta ya Congo ngo senya FARDC, ni nko kubwira Perezida wa Repubulika ngo nakureho umutwe urinda umukuru w’igihugu, azane DASSO. Amashami akomeye yo muri FARDC agizwe na FDLR kuko harimo abantu babaye mu mashuri ya gisirikare mu Bubiligi, muri ESM hano, abantu bavuye hano ari ba Lieutenant na ba Sous Lieutenant ubu ni ho bari bageze kuba aba-General. Aba ba OMEGA mujya mwumva bariya ni abasirikare batojwe neza, ngira ngo uriya ni n’umupilote.”

Uwizeyimana yahamije ko benshi mu bagize FDLR bize mu mashuri ya gisirikare akomeye, Tshisekedi yabafashe akabashyira mu gisirikare cye.

Ati “Iyo rero [Tshisekedi] umubwiye gusenya FDLR yumva kumukuraho amaboko, yumva kumusenya we ubwe. Ni ukuvuga ko rero ibyo bintu ntabwo bishoboka.”

Ku wa 4 Nyakanga 2025, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe FDLR izaba ikiri hafi y’imipaka y’u Rwanda ubwo ibibazo bihari bizakomeza kandi u Rwanda rwiteguye gukora ibikwiye.

Ati “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa (mu gukemura ikibazo), ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rwasabwe.

Ati “Twagaragaje ikibazo cyacu kandi dushingiye kuri ibyo hari ibyo twemeye gukora kandi tukabikorana n’abandi, kandi ibyo tuzabikora, ntabwo uzigera ubona u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo rwemeye gukora, ntabwo uzigera ubibona. Ariko urundi ruhande nirutabikora, rukadusubiza mu bibazo, tuzasabwa guhangana n’ibyo bibazo nk’uko nubundi tumaze igihe duhangana na byo.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *